Tariki ya 24 ukwakira 1964 tariki ya 24 ukwakira 2019, imyaka 55 irashize igihugu cya zambie kibonye ubwigenze nyuma yo gukoronizwa n’Abongereza ikitwa Rhodesie du Nord. Bamwe mu baturage b’iki gihugu bakaba batishimiye iyi sabukuru bitewe no kunenga imiyoborere ya Perezida wabo Edgar Lungu.

 

By Ubwanditsi | Views : 5922 | Kuya 10-24-2019 16:58



Ibibazo bikubiye mu ngingo zigera kuri 4 nibyo abaturage bashingiraho bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo ko ariyo mpamvu batakwishimira isabukuru y’ubwigenge ya none; harimo  izamuka ry’ibiciro ku masoko, izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, guta agaciro kw’ifaranga n’ibura ry’amashanyarazi rimaze kumenyerwa.

Mu murwa mukuru Lusaka kimwe no mu bindi bice by’igihugu, abaturage baravuga ko ibiciro ku masoko bizamuka buri munsi. Urugero bahita baguha ni urw’ifu y’ibigori basongamo ubugali bita “inshima” cyangwa se kawunga. Mu gihe kitarenze amezi 7 igiciro cyayo kikubye hafi kabiri, mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka umufuka w’iyi fu w’ibiro 25 waguraga amakwaca 80 (ifaranga rikoreshwa Zambie) none ubu ugeze ku 150.

Abakora ubwikorezi kimwe n’abafite ibinyabiziga nabo baravuga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka kandi ifaranga ry’iki gihugu rikaba rikomeje guta agaciro aho mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wishyuraga amakwaca 9 kugirango ubone 1$ ry’Amerika none ubu mu gihe kitarenze amezi 7 ukaba usabwa kwishyura amakwaca 13.

Ikibazo cy’amashanyarazi kimaze kuba ingutu muri iki gihugu aho abaturage batarumva kugera kuri uyu munota impamvu ibitera, byamaze kumenyerwa ko muri iki gihugu mu murwa mukuru Lusaka umuriro w’amashanyarazi ubura sa cyenda z’amanywa ukagaruka sa munani z’ijoro(amasaha 11), hakaba n’ibice umuriro umara iminsi 2 utaragaruka nkuko abaturage babyemeza. Ibi byose bikaba bimaze guteza igihombo benshi bakora imirimo itandukanye bidasize ingaruka z’ubukene mu baturage.

Mugihe hitezwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka wa 2021, abaturage baravuga ko nta kizere bazongerera kugirira Edgar Lungu ndetse nawe iyo witegereje imikorere ye ikerekana ko asa nkuri kwikuriramo aye, ibi bikaba biri guha imbaraga abatavuga rumwe nawe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd