Mu giterane cy’iminsi 4 cyateguwe n’itorero Life Messanger,urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Rwanda rwasabwe gushyira imbere umurimo rugakura amaboko mu mufuka kuko Ijambo ry’Imana rijyana n’ibikorwa

 

By Muhire Norbert | Views : 33516 | Kuya 08-09-2015 16:28



Iki giterane cy’urubyiruko cy’iminsi 4 cyasojwe kuri icyi cyumweru taliki ya 09 kanama,cyatangiye kuwa kane taliki 06 kanama, gifite insanganyamatsiko igira iti:”Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe”.

Muri Iki giterane cy’urubyiruko cyari kiganjemo ivugabutumwa ,ubuhamya n’indirimbo zihimbaza Imana,urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Rwanda rwatangaje ko hari byinshi rwungukiye muri iki giterane.

Musoni Jean Paul umwe mu rubyiruko rwitabiriye kandi rukagira uruhare mu gutegura iki giterane,yavuze ko bishimiye uburyo iki giterane cyateguwe,aboneraho gusaba urubyiruko ko rwajya rurushaho kwitabira ibiterane bihimbaza Imana.

Muri iki giterane,Umushumba w’itorero Life Messanger Pastor Rukata Miriam yibukije urubyiruko ko rudakwiye kujya rurara kuri Telefoni ruganira ibidahesha Imana icyubahiro kuko amasaha y’ijoro aba ari igihe cyo kuruhuka.

Pastor Miriam yongeye gusaba urubyiruko gukora kuko ijambo ry’Imana rijyana n’ibikorwa.

Iki giterane cy’urubyiruko cy’iminsi 4 cyateguwe n’itorero Life Messanger riherereye I Kanombe mu murenge wa Nyarugunga ku muhanda w’amabuye umanutse imbere y’ikibuga cy’indege kibaye mu gihe abanyeshuri binjiye mu biruhuko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd