Imikino ihuza amakipe ya mbere ku mugabane w’uburayi UEFA champions league irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019, umukino waraye ukurikiwe na benshi, Real Madrid yaraye inganyirije ku kibuga cyayo na PSG.

 

By Ubwanditsi | Views : 9576 | Kuya 11-27-2019 11:32



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo, imikino itegerejwe ni iyo mu matsinda E, F, G na H, ikaba iri bube ku masaha atandukanye :

Mu mikino yaraye ibaye ku munsi w’ejo, uwakurikiwe na benshi ni uwahuje Real Madrid yo muri Espagne yari yakiriye ku kibuga cyayo PSG yo mu Bufaransa.

Ku ruhande rwa Real Madrid, umukinnyi Eden Hasard yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi w’umuhanga nubwo yaje kuvunikira muri uyu mukino bigatuma asimbuzwa mu gice cya 2.

Neymar wari umaze igihe atagaragara mu kibuga ku ruhande rwa PSG yongeye kugaragara asimbuye ubwo igice cya 2 cyari kigitangira bituma umukino uhindura isura.

Ibitego 2 bya Real Madrid byinjijwe na Karim Benzema, mu gihe ibya PSG byatsinzwe na Kylian Mbappe na Pablo Sarabia, umukino urangira ari 2 - 2.

Imikino yose yabaye ku munsi w'ejo kuwa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo :


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd