Nyuma y’igitero cyagabwe mu Burundi ku birindiro by’ingabo, leta y’iki gihugu igasohora itangazo ry’impuruza no kwihanangiriza leta y’u Rwanda iyishinja iki gitero, u Rwanda rwabihakanye ruvuga ko atari ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibyo rudafitiye ibimenyetso ahubwo ko u Burundi bukwiye guhagarika ubufasha buha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 4326 | Kuya 11-29-2019 22:05



Mu ishyamba rya kibira muri komini Mabayi, intara ya Kibitoki mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryo kuya 16 rishyira kuya 17 Ugushyingo 2019, ku birindiro by’ingabo z’igihugu hagabwe igitero benshi bahasiga ubuzima.

N’ubwo nta mibare leta y’u Burundi irashyira ahagaragara ku basirikare baguye muri iki gitero, ku munsi w’ejo tariki ya 28 hari hamaze gushyingurwa abagera kuri 18.

Nyuma yo gushyingura aba basirikare, leta y’u Burundi ibicishije ku muvugizi wayo Prosper Ntahorwamiye yasohoye itangazo rishinja u Rwanda ubushotoranyi ryashyizweho umukono na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ambasaderi Ezechier Nibigira, rivuga ko leta y’u Burundi yitabaje imiryango yo mu karere ariko impuruza yayo ntiyumvikane, ati igitero cyangije byinshi ndetse kikagwamo benshi leta y’u Burundi yafashe imyanzuro ikubiye mu ngingo 5 :

  1. " U Burundi bwongeye kwiyemeza kubahiriza amasezerano ku mutekano no ku iterambere mu karere k’ibiyaga bigari n’umugereka werekeye kudatera kimwe mu bihugu no gutabarana kandi u Burundi bwiyemeje gukomeza gukurikiza andi masezerano yose mpuzamahanga afasha ibihugu kubana neza ntabushotoranyi.

  2. Leta y’u Burundi yamaganye ibikorwa bigayitse bya leta y’u Rwanda byo kutugabaho ibitero. 

  3. U Burundi ntibuzatega amatwi abashaka kubusomborotsa kandi ko butazihanganira ababutera bene kariya kageni bukazafata ingamba zikwiye.

  4. Leta y’u Burundi yongeye gusaba umuryango w’abibumbye, umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika kurangiza inshingano zabo cyane cyane izo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’ayo mu karere arebana n’ubutabera, amahoro, kurengera igihugu n’umutekano.

  5. Leta y’u Burundi irasaba imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere kudakomeza kurebera maze ikamagana ibikorwa by’u Rwanda bigamije guhungabanya u Burundi. Turaburira imiryango mpuzamahanga ko Niba nta gikozwe! ibikorwa n’u Rwanda ntibibangamiye amahoro n’umutekano by’u Burundi gusa ahubwo bizabangamira akarere kose k’ibiyaga bigari".

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yahakanye ibivugwa n’u Burundi byo kugaba ibitero kw’ingabo z’u Rwanda ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, avuga ko atari ubwa mbere butangaza amakuru budafitiye ibimenyetso ahubwo abusaba guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urwo rwandiko twarubonye mu binyamakuru kandi ntabwo byadutangaje ko atari ibintu bishya, muribuka ko mu mwaka wa 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda ibintu nk’ibyo ngibyo, ibintu bidahuye n’ukuri, ndetse n’umwaka ushize hari inyandiko z’umukuru w’igihugu zagiye zishyirwa mu binyamakuru zivuga ko u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi, ibyo ni ibintu bisanzwe ariko mbere na mbere icyo navuga ni uko gushyira mu majwi igihugu kuriya kandi nta n’ibimenyetso ufite ni ibintu rwose bitangaje, ikindi kandi kuba bavuga ibitero bakabanje kwibuka ahubwo ibitero byagiye bihera ku butaka bw’u Burundi bigakorerwa u Rwanda by’umutwe wiswe FLN, ibyo bitero byaturukaga ku butaka bw’u Burundi , niba rero abarundi bashishikajwe n’ubusugire bw’igihugu ngirango bakabanje kuba barahereye aho ngaho babyamagana aho kugirango bashinje u Rwanda ibinyoma nta n’ikimenyetso na kimwe bafite, nta gitero u Rwanda rwagabye ku Burundi, hari imitwe y’iterabwoba ifashwa n’u Burundi n’Ubugande byifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, u Rwanda twiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. U Burundi nibuhagarika ubufasha buha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda twiteguye kubana nabwo”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd