Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2019, abanyaturukiya bari mu gihugu cya Suède bamaganye ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo b’abacivile mu gihugu cyabo. Iyi myigaragambyo ikaba yahuriranye n'inama y'ibihugu bigize umuryango OTAN yatangiye kubera mu Bwongereza aho ku murongo w'ibyigwa harimo n'ikibazo cya leta ya Turukiya.

 

By Ubwanditsi | Views : 9303 | Kuya 12-04-2019 07:03



Igikorwa cyo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa abaturage b’abacivili muri Turukiya cyateguwe n’abanyaturukiya batuye mu gihugu cya Suède, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 ukuboza 2019 cyabereye mu murwa mukuru Stockholm.

                Abanyaturukiya mu myigaragambyo i Stockholm kuya 03 ukuboza 2019

Kuva ejo kuwa kabiri tariki ya 03 ukuboza 2019, abakuru b’ibihugu 29 bigize umuryango OTAN bateraniye i Londres mu Bwongereza aho mu bibateranyije harimo n’ikibazo cya leta ya Turukiya ishinjwa kwica abaturage b’abacivile no gukorana na leta ya kisilamu (IS) ishinjwa ibikorwa by’iterabwoba.

Usibye perezida w’igihugu cya Turukiya Recep Tayyip Erdogan uri muri iyi nama, harimo n’abandi bakuru b’ibihugu by’ibihangange nka perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, umwamikazi w’ubudage Angela Merkel na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd