Umukinnyi w'umunyarwanda ukina nka myugariro ku ruhande rw'ibumoso, Sibomana Abuba nyuma yo kuva mu ikipe ya rayon sport yo mu Rwanda akerekeza muri Glomaria yo muri Kenya, amakuru akaba yari amaze iminsi acicikane ko yaba yarasinye mu ikipe ya Tusker nayo yo muri Kenya, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017, amaze kugirana amasezerano y'imyaka 2 n'ikipe ya rayon sport.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 20475 | Kuya 01-13-2017 16:42Mugitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 03 Mutarama 2017, amakuru yabyutse acicikana avuga ko Nizigiyimana kalim Makenzi na Sibomana Abouba bamaze kongera amasezerano mashyashya mu ikipe ya rayon sport.

Ahagana isa mbiri n'igice za mugitondo cyo kuri uyu munsi, ubwo bari mu myitozo y'ikipe ya rayon sport, Sibomana Abouba yagiranye ikiganiro kigufi n'umurashi.rw asobanura ibijyanye n'aya makuru yabavugwagaho.

Abouba :

"mu byukuri Rayon sport nayigiriyemo ibihe byiza byinshi, ni nayo mpanvu iyo ndi hano nisanzura nkayikoreramo imyitozo, kubijyanye nuko naba nayisinyemo amasezerano mashyashya byo ntibirakunda, turavugana kandi ibiganiro birakomeje, amasezerano na Golomaria azarangira kuri 17/01 n'ubu tuvugana nicaranye ticket y'indege tariki 07 tuzasubira yo kuko nabo turavugana, ubwo tuzareba ahari inyungu niho tuzaha amahirwe". 

 Aba bakinnyi bombi, Nizigiyimana kalim Makenzi na Sibomana Abouba, bamaze iminsi bagaragara mu myitozo ya Rayon sport kandi bagakinishwa mu mikino ya gishuti ndetse bakitwara neza. 

Inzozi zaje kuba impamo ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017, Sibomana Abuba yagiranaga amasezerano na rayon sport yo kuzayikinira igihe kigera ku myaka 2.
Sibomana aje mu iyi ikipe yarasabaga kugurwa Miliyoni 10 z'amanyarwanda, n'umushahara uhwanye n'ibihumbi magana atanu (500.000frw) by'amanyarwanda ku kwezi.
Mu kiganiro kigufi umurashi.rw wagiranye n'umuvugizi w'ikipe ya rayon sport, yagize ati:
" byari biri muri gahunda ko tugomba kumusinyisha kugicamunsi kuko kumvikana byose twari twabirangije".
 Abouba Sibomana akaba aje kuziba icyuho cy'imvune gikomeje kuranga ubwugarizi bwa rayon sport yitegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF.

Kubijyanye na Transfer ye kuva muri Kenya izarara igeze i Kigali k'umunsi w'ejo kandi akaba yemerewe guhita akina shampiyona adategereje ko imikino ibanza isozwa.

         Sibomana Abuba amaze gusinyira rayon sport imyaka 2, kuya 13 Mutarama 2017


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd