Abakiriya ba banki y'abaturage y'u Rwanda, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 ukuboza 2016, bararira ayo kwarika nyuma yo kwirizwa umunsi wose nta serivisi bahabwa kubera ikibazo cy'ikoranabuhanga ryayo.

 

By Muhire Norbert | Views : 12978 | Kuya 12-19-2016 16:06Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abakiriya ba banki y'abaturage y'u Rwanda ntibabasha kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo, cyangwa kugira indi serivisi bahabwa biturutse kuba muri iyi banki ngo bagize ikibazo cy'ikoranabuhanga bakunze kwita kubura connection.

Abakiriya ba banki y'abaturage y'u Rwanda baganiriye n'umurashi bagize bati:"turababaye cyane, kuva mu gitondo twabuze uko tubikuza amafaranga yacu, gahunda zacu zapfuye, nta n'ubwo turi guhabwa amakuru y'igihe iki kibazo kiri bukemukire, ubuse amaherezo y'iri koranabuhanga ritugenza ritya ni ayahe?

Ubwo umurashi wageragezaga gusura hamwe mu hakorera banki y'abaturage y'u Rwanda, ahagana mu ma sa kumi n'ebyiri z'umugoroba, wasanze iki kibazo kigihari.

          Abakiriya ba banki y'abaturage y'u Rwanda birije umunsi nta serivisi bahabwa


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd