Nyuma y’uko muri repubulika iharanira demokarasi ya congo hagaragariye icyorezo cya Ebola, leta y’u Rwanda igahagarika abanyeshuri baturukaga mu karere ka Rubavu bajya kwiga i Goma, ababyeyi ntibavuga rumwe na leta kuba abana babo bazakomereza amashuri mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko ikibazo atari Ebola.

 

By Ubwanditsi | Views : 9660 | Kuya 11-17-2019 14:15



Guhindura ururimi bigiragamo, amashami mpuzamahanga ari muri Congo atari mu Rwanda, n’igiciro cy’amafaranga y’ishuri kiri hasi muri Congo ugereranyije no mu Rwanda nibyo ababyeyi n’abana babo bashingiraho bahamya ko bigiye kubabera ikigeragezo gikomeye ubwo bazaba bakomereje amashuri yabo mu Rwanda.

Mu bibazo abanyeshuri bigaga i Goma bagaragaje bagize bati :

Byarangoye kumva ko ngiye guhindura uburyo nigagamo (ururimi), ikigo, n’abo twiganaga.

Ubuyobozi bwadufasha bukadufungurira imipaka tukajya kwiga muri Congo kuko biratubangamiye cyane kandi n’abakongomani bayituzanira”.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru bagize bati :

  1. Kubwange ntibinshimishije kuba umwana wange yicaye atiga, guhindura ururimi ntibinshimishije, kuba umwana wange yarize kuva mu mashuri abanza yiga mu gifaransa ubu akaba ari muri kaminuza urumva ko kumuhindurira mu cyongereza biragoranye, ikindi kandi mu Rwanda amashuri arahenze gusumba muri Congo, ikindi umwana wange yigaga ubuganga ashaka A0 kandi aha mu Rwanda batanga A1, aha byasaba ko yongera gutangira ayisumbuye”.

  1. “ Twe abanyarwanda twabujijwe kohereza abana muri Congo kandi abanyecongo bo barambuka bakaza, ese niba ikibazo ari Ebola bo ntibayituzanira? Ikindi kandi muri Congo bishyura make ugereranyije no mu Rwanda, leta yatubwiye ko abana bagomba kwiga mu Rwanda iduha amezi 3 yo kuba bahugurwa bakazakomezanya n’abandi “.

  1. “ Umutoniwase Francine nawe ni umubyeyi ufite abana bigaga i Goma yagize ati:  badukoresheje inama bavuga ko ari ukubera Ebola nyamara abakongomani bo barambuka bakaza, ese bo ntibayituzanira? nkabana batazi n’ikinyarwanda ubu bizagenda bite? Turabona ikibazo bafite atari Ebola kuko bashobora no kubakingira, twe dufite ubushobozi bucye niyo mpamvu duhitamo Congo, ikindi mu Rwanda nta buganga buhari muri secondaire, buba muri kaminuza kandi harahenda cyane “.

Ishimwe Pacifique umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage yavuze ko akarere gafite inshingano yo gukurikirana iki kibazo:

Abana baracyari bake kubera ari mu bihe byo gutangira, twabaruye abagera kuri  200 bigaga i Goma, ubu mu minsi 2 bamaze batangiye tumaze kwakira abagera kuri 25 bakomeje kwiyongera, turateganya indi nama n’ababyeyi kugirango dukore ubukangurambaga kubera ko no kwiga abandi bari mu biruhuko batabyishimiye kandi bagomba kuzakomezanya n’abandi. Ku kijyanye n’ibiciro by’amafaranga y’ishuri ni ukubeshya mu Rwanda bigira ubuntu, ariko muri Congo barishyura, muri Congo hari gahunda y’amasomo mpuzamahanga ariko natwe iyo gahunda twarayitangiye. Hari imiryango myinshi yahisemo kugumisha abana muri Congo, nta mpungenge dufite ko iyi gahunda izatanga umusaruro ariko uruhare rwa buri wese rurakenewe, ubu turikubigisha sa sita tukanabagaburira kugirango badatakaza umwanya. Umunyarwanda uhisemo kwigira muri congo aguma muri congo, twanze urujya n’uruza, abakongomani nabo bambuka baza mu Rwanda bazafatirwa ingamba “.

Isiac Munyakazi umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ababyeyi bifuzaga ko baramira ubuzima bw’abana babo, batekereje ku kiciro umwana yaza agakomerezamo, hari amashami afitanye isano n’ayo bigaga muri Congo ahura n’ayo mu Rwanda, twarababaruye tumenya ibyo bigaga bizagera mu kwa 12 twaramaze kubinjiza muri systeme y’u Rwanda, aba bana bazatangirana n’abandi mu kwa mbere, ikibazo nigekemuka basubirayo ariko bigaragaye ko hari ikindi cyabahungabanya twabahagarika.

Mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha nibwo umwaka w’amashuri uzatangira, abanyeshuri bigaga i Goma baturutse mu karere ka Rubavu muri ibi biruhuko bari guhabwa amasomo y’ibanze kugirango bazabashe gukomeza amasomo yabo, mu gihe gito bazigishwa ibintu byinshi aho batangira sa mbiri za mugitondo bakageza i sa 17h00 kandi ifunguro rya kumanywa barifatira ku ishuri, aya masomo atangirwa ubuntu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd