Nyuma y’amezi 10 agiye ku butegetsi, Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi arashinjwa gutererana abanyamurenge bakomeje kwicwa, kunyagwa ibyabo no gusenyerwa na Mai Mai mu karere ka Minembwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 7896 | Kuya 11-03-2019 23:26



Mu kiganiro cyatambutse kuri BBC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 ugushyingo 2019, abayobozi batandukanye muri repubulika iharanira demokarasi ya congo bagarutse ku bwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa ubwoko bw’abanyamurenge mu karere ka Minembwe buri gufata intera ikabije.

Umuyobozi w’akarere ka minembwe Gadi Mukiza yavuze ko abanyamurenge barenga ibihumbi 70 bakuwe mu byabo bagahungira hafi y’ibiro by’akarere muri centre ya Minembwe :

Hari impunzi nyinshi zavuye mu turere twose zihunze ibitero bya mai mai, igizwe n’abafurero,ababembe,abanyindu, ubu bashyigikiwe n’abandi bantu nka red tabara y’abarundi, na fnl, bateye abanyamurenge, barabasenyera, babanyaga ibyabo ndetse no kubica, ubu impunzi ni nyinshi cyane zimaze kurenga ibihumbi 70. Umugambi bafite ni uwo gusenya Minembwe yose kandi basigaje centre ya Minembwe gusa nayo yuzuyemo impunzi, amasoko yarahagaze n’ibindi bikorwa remezo nk’amashuri n’ibindi. Aha niho hari ibirindiro bikuru bya FARDC, Polisi,Monusco, n’ikibuga cy’indege, Mai Mai yagize ingufu kurusha FARDC, turibaza aho yazikuye, bafite ababafasha tutazi. Bafite ibikoresho bikomeye kandi ni benshi. Impunzi zibayeho nabi kuko ni benshi cyane kandi ntahantu ho kubashyira bacumbika muri bagenzi babo nta rugo na rumwe rudacumbikiye nkizindi ngo 4 cg 5. Imiryango itera inkunga hari iyaje ariko ntibagera kuri bose bituma habaho n’imvururu maze birahagarara. No kubera imihanda mibi , benshi bahunze berekeza Uvira, Ufizi, Bukavu, Goma n’ahandi, n’abashi barishwe bicwa na Mai Mai “.

Pierrot Karuba umuyobozi w’abanyendu uri Uvira yavuze ko ubu bwicanyi butibasiye gusa Abanyamurenge ko n’andi moko nk’abashi n’ayandi buri kuyageraho :

Hari n’abashi bishwe na Gumino, kugera ubu 2700 by’impunzi z’abanyamurenge n’ababembe barenga 600 bamaze guhungira Uvira, muri Bijombo Mai Mai yarahateye itwika amazu, inyaga n’inka ifatanyije na red tabara.

Hari FARDC batarenga 30, leta ya congo yaradutereranye, amazu aratwikwa n’amatungo akanyagwa, Uvira ni impunzi zihuzuye ziva mu Minembwe “.

Moise Nyarugabo umudepite watowe mu karere ka Minembwe akaba akomoka mu bwoko bw’abanyamurenge ariko mu bamutoye avuga ko harimo amoko yose nk’abafurero, abanyindu,ababembe,abanyamurenge, n’andi moko atuye Uvira adakomoka muri territoire ya Minembwe bityo ko aharanira inyungu z’abanyecongo bose, yagize ati :

Ndabwira leta ko ihagarariye amoko yose kandi igomba kuyacungira umutekano, ndabwira amoko yose ko atagomba gushukwa cyane cyane abafurero,abanyindu n’ababembe badashukwa na Mai Mai isanzwe irwanya leta, nibatabikora ingaruka zizakomeza kugera kuri bose nubwo ubu bibasiriye abanyamurenge. Abadepite bakomoka muri sud kivu uko ari 32 ndi kubabwira ngo dufatikanye dusabe leta ihagarike iriya ntambara kuko biri mu nshingano zayo.

Mbere yuko dukorana n’abandi badepite bose twavuganye na commanda uri Minembwe,twavuganye na commanda secteur uri Uvira kenshi cyane, twavuganye na commanda reseau uri i Bukavu kenshi cyane, na gouverneur twarabonanye, twabonanye na minisitiri w’ingabo uhari n’uwari uhari, twavuganye na minisitiri w’imbere mu gihugu uhari ubu n’uwari uhari mbere, twavuganye ndetse tunandikira n’umukuru w’igihugu, ndetse twavuganye n’ubuyobozi bwa Monusco, twavuganye z’izindi nzego zose ariko nta bushake bwo gukemura iki kibazo. Abagomba gushyira mu bikorwa gutabara abaturage nibo bafite gahunda yo kubarimbura, intambara irakomeje abantu barapfuye, inka ibihumbi 35 zaranyazwe, inzu zaratwitswe, kandi na leta irabizi. Ingabo zari mu Minembwe zavuze ko nta ruhushya rwo kurwana ahubwo zarimuwe zoherezwa Kalemi hatari intambara, abo tugerageza kwitabaza b’abategetsi bavuga ko batazi ibyo aribyo kandi ari abajenerali, bavuga ko nabo bibababaje , abandi bati ni intambara y’amoko hakenewe sensibilisation ! sensibilisation muri mashinigani?! Iyi si intambara y’amoko kuko amoko ari guhungira hamwe, ntabwo ababembe,abafurebo cg abanyindu aribo bari kurwanya abanyamurenge kuko niyo yaba intambara y’amoko ninde uzayihagarika utari leta?”

Perezida Félix Tshisekedi yagiye kubutegetsi tariki ya 25 Mutarama uyu mwaka wa 2019, akaba ari kunengwa imikorere n’abaturage ayobora na bamwe mu bo bakorana mu gihe hatarashira n’umwaka ayobora repubulika iharanira demokarasi ya Congo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd