Ubwo yatahaga inyuba ebyiri zuzuye mu  Karere ka Nyarugenge , umujyi wa Kigali , kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kanama,2015 , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko bagomba kujya bahendwa no gukora ibyiza aho guhendwa  no gukora ubusa cyangwa se  nabi.

 

By Ubwanditsi | Views : 20748 | Kuya 08-11-2015 08:25Mu Mbwirwaruhame yagejeje ku bri bitabiriye uyu muhango , Perezida Kagame akaba yaragize ati’’Urabizi hari ugukora ubusa ubwabyo birahenda, iyo wakoze ikintu nabi nabyo birahenda , ukora ibyiza nabyo bikaguhenda , ikibisumba byose ni uko nahendwa no gukora ibyiza’’

Umukuru w’igihugu kandi akaba yibukije ko inzego za Leta ndetse n’abikorera bagomba kuzuzanya mu kubahana mu cyo undi agiye gukora ndetse no mu cyo undi asaba gukorerwa.


Perezida Paul Kagame

Akaba yemeje ko ibi bimaze gukorawa ari inzu y’Umujyi wa Kigali(Kigali City Hall)ndetse n’iya Makuza (M.Peace Plazza), byerekana igishoboka ndetse bikagaragaza ko ibintu byose bishoboka .

Perezida Kagame  kandi akaba yavuze ko  nubwo urwanda rwapfuye  rukagera kure cyane habi , rwongeye kwiyubaka  rukagera aheza kurusha aho rwahoze  gusa ngo byose byasabye ko  nk’abayobozi babanza kwemera ko bishoboka .

Ati’’ Iyo wemera ngo iki kintu kirashoboka, twebwe icyo twakoze nk’abayobozi twarabanje turemera tutiiki gihugu cyacu cyapfuye kikagera ahantu habi , gishobora kongera kikabaho neza kurusha uko cyahoze’’ .

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri uko kwemera ndetse no gushaka ko ibintu bihinduka birimo no gushaka kubwira uwakishe ngo ‘’Turiho ntaho tuzajya ndetse mu byukuri turaruta uko utuzi ujya kutwica’’.

Ati’’Ibi bivuze ko abantu twatakaje, twatakaje kinini mu bishoboka, turacyariho turerekana ibishoboka , iki kikaba gituma abantu bakora ibishoboka’’
Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd