Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye yatangaje ko uyu muryango wugarijwe n’ubukene kubera kutishyura imisanzu kw’ibihugu by’ibinyamuryango, bityo hakaba hasabwa ingamba zihutirwa kugirango uyu muryango ukomeze gukora.

 

By Ubwanditsi | Views : 7560 | Kuya 10-20-2019 20:10



Antonio Guterres umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU yatangaje ko uyu muryango wugarijwe n’ubukene kubera kudatanga imisanzu kw’ibihugu binyamuryango byinshi aho ku isonga haza leta zunze ubumwe za Amerika.

Antonio Guterres yavuze ko ingengo y’imari iri mu ibara ritukura kuva mu mpera z’ukwezi kwa cyenda kwashize uyu mwaka, bityo hakaba hasabwa ko nibura haboneka miliyoni 950 z’amadorali y’amerika kugirango uyu muryango uzabashe gukora mu mezi 3 ari imbere uzibe icyuho.

Uyu munyamabanga yakomeje asobanura ko bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bagabanye kandi birinde ibintu byose bitwara amafaranga menshi nko guhagarika guhindura zimwe mu nyandiko, guhagarika zimwe mu nama, na zimwe mu ngendo z’abanyacyubahiro n’abakozi b’uyu muryango zarahagaritswe.

Si ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York hafashwe izi ngamba gusa, n’i Geneve mu busuwisi, i Vienne muri Autriche n’i Nairobi muri Kenya no mu yandi mashami yose.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd