Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 22 Gashyantare 2018, abaturage bo mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Dapchi, gaherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’iki gihugu, bashyamiranye n’ingabo za leta kubera ishimutwa ry’abana b’abakobwa 111 baburiwe irengero nyuma y’igitero cya Boko Haram.

 

By Umutoni Solange | Views : 34671 | Kuya 02-23-2018 12:14



Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bagabye igitero mu gace ka Dapchi gaherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria. 

Nyuma y’iki gitero, byagaragaye ko abana b’abakobwa b’abanyeshuri bagera ku 111 baba baburiwe irengero, maze abaturage batekereza ko baba bashimuswe n’abarwanyi b’uyu mutwe wa  Boko Haram. 

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 22 Gashyantare 2018, abaturage bo mu gace ka Dapchi bakozanyijeho n’ingabo za leta, basaba ko zakora ibishoboka byose hakabohorwa aba bana b’abakobwa bongeye kuburirwa irengero.

Umutwe wa Boko Haram, mu kwezi kwa mata 2014, washimuse abana b’abakobwa 276 b’abanyeshuri mu gace ka Chibok.

Lai Muhammed, minisitiri w'itangazamakuru muri Nigeria, i Dapchi, kuwa kane, 22.02.2018


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd