Kuri uyu wa kane tariki ya 24 ugushyingo 2016 mu gihugu cy’ubushinwa mu ntara ya Jiangxi, ahubakwaga ikigo cy’amashanyarazi habereye impanuka ihitana abantu barenga 60 bari bari mu mirimo y’ubwubatsi.

 

By Umutoni Solange | Views : 16674 | Kuya 11-24-2016 13:21Abayobozi ba kampani y’ubwubatsi bemeje ko abantu barenga 60 b’abakozi bapfuye bagwiriwe n’ibikuta ubwo bubakaga ikigo cy’amashanyarazi cyo mu ntara ya Jiangxi mu gihugu cy’ubushinwa.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya sa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 24 ugushyingo 2016.

Ibyuma n’ibikuta byari byubakishije iyi nyubako nibyo byagwiriye abakozi n’imodoka zari ziri muri iki kigo.

Abatabazi barenga 200 n’imbwa bifashisha nibo bari mu gikorwa cyo gushakisha ababa bagwiriwe n’iyi nyubako.

       Ahitwa Fengcheng, mu ntara ya Jiangxi ahabereye impanuka igahitana abasaga 60


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd