Ubutabera bwa leta y’u Burundi burahakana ibivugwa n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ko hari ibyobo byaba byarashyinguwemo Abarundi biri hirya no hino mu gihugu.

 

By Habineza Gabriel | Views : 25977 | Kuya 03-11-2016 07:05



Ibi ikaba ibihakanye nyuma y’iminsi ibiri izi ntumwa zisoje ubutumwa mu Burundi mu iperereza hasuzumwa niba iyi leta yubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko zikaza kugaragaza ko hari ibyo icyenda(9) byashyinguwemo Abarundi bishwe. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnestie International, wo uvuga wabonye ibyobo bitandatu(6).

Kimwe mu byobo  cyatahuwemo imirambo 3 ,Leta yeneza ko hashyinguwemo abantu 30

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe,2016, Umushinjacyaha w’u Burundi ,Valentin Bagorikunda  akaba yahakanye ko nta cyobo na kimwe cyagaragaye mu iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa n'ubushinjacyaha ari na ho ihera ihakana ibiherutse gutangazwa n’intumwa za ONU ko ibyo byobo byaba bihari.

Yagize ati'' dukurikije ibyavuye mu iperereza ryakozwe, nta cyobo na kimwe twabashije kubona mu duce twavuzwe muri raporo iherutse gushyirwa hanze n’imiryango itegamiye kuri Leta''

Nyamara n’ubwo leta y’u Burundi yitarutsa iby’iyi raporo, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yo ivuga ko imirwano iherutse kubera muri iki gihugu mu Ukuboza 2015 yahitanye abantu bakubye kabiri abo leta yemeza ko bahataye ubuzima. Leta yemeza ko haguyemo 79 biganjemo abitwaje intwaro.

Ishyaka CNDD /FDD rikaba riherutse  kwemeza ko mu gihugu harimo ibyobo bitandukanye kandi bishyinguwemo abantu gusa rikaba ryarashimangiye ko  abishe abantu ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagamije  guhungabanya umudendezo w’u Burundi ndetse no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd