Inzego zitandukanye mu Rwanda zitangaza ko imibare y’abana basambanywa batarageza ku myaka 18 igenda irushaho kuzamuka, iki kikaba ari ikibazo cy’ingutu ku gihugu aho buri wese yasabwe kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

 

By Ubwanditsi | Views : 6531 | Kuya 11-17-2019 15:51



Raporo zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w'abangavu basambanywa ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y'imyaka 19 bari 17,337, muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y'imyaka 19 babyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Komisiyo y'Igihugu y'Abana igaragaza ko umubare w'abasambanywa ari munini bitewe nuko hari n'abandi bashobora gusambanywa ntibatwite.

Muri 2016/2017, ubushinjacyaha bwakiriye ibirego by'abasambanyije abana bari munsi y'imyaka 18 bagera ku 2,092 harimo abagabo 2,030 n'abagore basambanyije abana babahungu 62. Muri abo, abagera ku 1,285 ni bo boherejwe mu nkiko

Muri 2017/2018 hakiriwe ibirego 3,001 harimo abagabo basambanyije abana b'abakobwa 2,926 n'abagore 75  basambanyije abana b'abahungu ku buryo dosiye 1,866 ari zo zoherejwe kuburanishwa.

Muri 2018/2019 hamaze kwakirwa dosiye 3,417 harimo abagore 97  basambanyije abana b'abahungu na 3,320 basambanyije abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radio na televiziyo by’igihugu kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2019, inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’ubutabera, minisiteri y’uburimganire n’iterambere ry’umuryango, RIB, Polisi y’igihugu, RWAMULEC n’urubyiruko rw’abakorerabushake, bagaragaje impungenge igihugu gitewe n’izamuka rikomeye ry’imibare y’abana basambanywa.

Ikibazo cy’ubukene, ikibazo cy’ababyeyi batabona umwanya ngo banaganirize abana ku bijyanye n’imyororokere yabo, n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge nibyo biri ku isonga mu kuzamura imibare y’abana basambanywa bakiri bato. 

Fidel Rutayisire, umukozi muri Rwamulec yagize ati :

Uruhare rw’umugabo turugarutseho muri iyi minsi, iyaba twararuteguye mbere nta kibazo twari kuba dufite ubu, niyo mpamvu nsaba ubu inzego zitandukanye mubyo zikora byose kwibanda cyane cyane ku ruhare rw’umugabo , mu gihe twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugabo, abagabo twisuzume twumve ko biteye ikimwaro gusambanya abana”.

Assumpta Ingabire, umunyamabanga uhoraho muri Migeprof :

Ubutumwa bugari twumva twatanga uyu munsi twabwira abanyarwanda n’abadukurikiye ni uko iki kibazo ari icya buri wese , ntabwo ari icya polisi, parike general, minisiseri cg umubyeyi, ni twese , tukigire icyacu , wowe uruhare rwawe ni uruhe ngo turandure iki kibazo?”.

Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco : 

Nubwo imanza zose atari ngombwa ko zijya mu itangazamakuru ariko hari ababuranishirizwa mu ruhame baba barakoze ibyaha byo gusambanya abana. Guhishira abasambanya abana bituma kubakurikirana mu nkiko bigorana”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd