Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madamu Victoire Ingabire yatangaje ko asezeye mu ishyaka FDU-Inkingi, ndetse avuga ko atagifatanyije n’ihuriro rya P5, kuko yahise anatangiza irindi shyaka ryitwa DALFA rigiye kugendera ku mahame n’amategeko bigenga amashyaka mu gihugu cy'u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 11046 | Kuya 11-09-2019 12:41



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019, madamu Victoire Ingabire yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 13 atangije ishyaka FDU-Inkingi ndetse akaribera umuyobozi afatanyije n’abandi barwanashyaka yahisemo kuza gukorera politiki mu Rwanda hakaba haburaga amazi make ngo yuzuze imyaka 10 aje gukorera muri iki gihugu cye cy’amavuko.

Nazanwe mu Rwanda no gushinga ishyaka rya FDU_Inkingi, ariko twagiye duhura n’ingorane nyinshi, nko kuba narafunzwe naho mfunguriwe simbashe no kuba nasohoka ngo mvugane n’abarwanashyaka bari hanze, igihe nari mfunzwe habayeho gushyiraho inzego z’ishyaka ari imbere mu gihugu cyangwa hanze, kandi tudashobora guhura ngo tube twaganira uburyo twateza imbere ishyaka, hanyuma rero maze kuganira n’abarwanashyaka bacu haba hanze cyangwa mu gihugu mfata icyemezo cyo gusezera mu ishyaka FDU _ Inkingi no kubuyobozi bwaryo “.

Victoire Ingabire nubwo atashyize ahagaragara izina ry’ishyaka rishya yatangije, yavuze ku ntego n’imikorere yaryo ndetse yongeraho ko batakorana na P5 nkuko byari bisanzwe FDU-Inkingi iri muri iryo huriro

Nafashe icyemezo n’abanyamuryango bari mu gihugu ko twakora ishyaka rijyanye n’aho ibibazo by’igihugu bigeze kandi rigendera ku mategeko agenga amashyaka mu gihugu, dushingiye ku bintu 2 by’ingenzi, iterambere kuri bose ritagarukira muri Kigali no kubantu bakeya, nta jambo abaturarwanda bagira mu bibakorerwa, nta terambere nta demokarasi, nta na demokarasi nta terambere, byombi biruzuzanya hamwe n’ubwisanzure, ishyaka ryacu ni ishyaka rigiye kugendera ku mahame n’amategeko agenga imitwe ya politiki mu Rwanda, kandi akorera hanze ntibishoboka ko yabyubahiriza, nka P5 n’andi “.

Ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka 5 ariyo, PLATEFORME AMAHORO PC – FDU INKINGI – PDP IMANZI – PS IMBERAKURI na RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC), Victoire Ingabire akaba atangije ishyaka rishya ridafite aho rihuriye n’aya twavuze haruguru.

Itangazo ryasohowe na Victoire Ingabire atangiza ishyaka DALFA kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 ugushyingo 2019.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd