Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda wahuzaga APR FC na Rayon sport kuri stade Amahoro i Kigali, urangiye APR FC itsinze igitego 1 – 0, cyinjijwe na Muhadjili ku munota wa 22.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 42567 | Kuya 02-25-2018 18:58



Uyu mukino witabiriwe n’imbaga y’abaturage basaga 25.000, dore ko stade amahoro yari yakubise yuzuye watangiye isa cyenda n’iminota 35 ku isaha y’i Kigali.

Ku munota wa 22 nibwo Muhadjili wa APR FC yinjirije ikipe ye igitego cya mbere ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Pierrot, ahita akuramo umupira yishimira intsinzi bituma ahabwa ikarita y’umuhondo, yaje no gutuma ku munota wa 40 ahabwa ikarita itukura nyuma yo kwigwisha mu rubuga rw’amahina akongera guhabwa indi y’umuhondo.

Amakipe ku mpande zombi yakoze impinduka, rayon sport ikomeza gusatira ishaka igitego ariko amahirwe ntiyayisekera umukino urangira ari 1 cya APR FC kuri 0 bwa rayon sport.

                              Muhadjili yafashije APR FC gutsinda rayon sport


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd