Barafinda Sekikubo Fred umugabo wagaragaye cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu mwaka wa 2017, ubwo yarangwaga cyane n’udushya dutandukanye, bamwe bamufata nk’umunyarwenya, akomeje kuganira n’itangazamakuru ritandukanye aho avuga ko yatangije ishyaka ndetse mu butumwa atanga hakaba hakubiyemo ingingo 5 wakwibazaho.

 

By Ubwanditsi | Views : 7161 | Kuya 11-10-2019 14:30



  • - Nta misoro ku butaka gakondo bw’abanyarwanda no ku mazu yabo yo guturamo!

  • - Nta mwenegihugu uba umwanzi w’igihugu cye, buri wese agomba gutegwa amatwi!

  • - Nta gushimutwa kandi ubutegetsi bufite uburenganzira bwo gufata no guhana kumugaragaro ufite ibyo ashinjwa!

  • - Mukeba wawe siwe ukwiye kukwandika no kwemeza ishyaka ryawe, urabyikorera!

  • - Nta kumara ingengo y’imari ngo abantu barajya mu matora kandi hazwi neza ibizayavamo!

Izi ngingo uko ari 5 nizo zikubiye mu biganiro Barafinda Sekikubo Fred agenda agirana n’abanyamakuru batandukanye. Mu mvugo ze nubwo haba higanjemo urwenya rwinshi ariko haba hanakubiyemo inyigisho zitandukanye. Uyu mugabo ntatinya no kuvuga ko ibyo akora abikora abizi nk’umwarimu:

Nigira umureezi(umuntu udasobanutse) kandi ndi umurezi(umwarimu), nkaca bugufi nk’ikabutura bakanyibeshyaho, niyo mpamvu bakomeje kunyibeshyaho! Igihugu buri wese yaba umwana cyangwa umukuru buri wese agifiteho umugabane, abavuga ko bagifashe sibyo kuko  batacyambuye abanyamahanga. Hari abishyira imbere kandi bimika ibinyoma. Navukanye politiki itogotera mu rutirigongo, mu misokoro no mu bworo bw’ikirenge. Navukiye mu nzira ntoragurwa n’abagiraneza, amashuri yange angana n’imyaka mfite ”.

Barafinda Sekikubo Fred yavutse mu mwaka w’i 1971 tariki ya 21 Mutarama. Yamamaye cyane mu Rwanda mu gihe cy’amatora ya Perezida wa repubulika mu mwaka wa 2017.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd