Icyemezo cya Guverinoma y'igihugu cya Kenya cyo gufunga inkambi y'impunzi ya Dadaab cyatewe utwatsi n'urukiko rw'ikirenga rwa Nairobi.

 

By Umutoni Solange | Views : 51345 | Kuya 02-09-2017 13:39Mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa kane tariki ya 09 gashyantare 2017, urukiko rw'ikirenga rw'i Nairobi rumaze guhakana ikifuzo cya guverinoma y'iki gihugu cyo gufunga inkambi y'impunzi ya Dadaab, aho guverinoma yifuzaga ko impunzi zirenga 250 000 z'abanye Somalie zihacumbikiwe zoherezwa iwabo, iyi akaba ariyo nkambi ya mbere ku isi icumbikiye impunzi nyinshi. 

Iyi nkambi y’impunzi ya Dadaab, iherereye mu burasirazuba bw’igihugu cya Kenya ku mupaka wegereye Somalie. 

Imiryango 2 itegamiye kuri leta muri Kenya yari yavuze ko itewe ikimwaro n’ikifuzo cya Guverinoma y’icyi gihugu cyo kwirukana impunzi. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 09 gashyantare 2017, nibwo urukiko rw’ikirenga rwagaragarije guverinoma impamvu yo kudafunga iyi nkambi ya Dadaab. 

Umucamanza John Matuvo, yavuze ko igikorwa cyo kwirukana impunzi cyaba ari igikorwa cy’ivangura, kidakurikije amategeko, gihabanye n’itegekonshinga kandi kidakurikije amahame mpuzamahanga y’igihugu cya Kenya. 

Umwaka ushize wa 2016, ubutegetsi bw’i Nairobi bwari bwatangaje ko buzafunga inkambi ya Dadaab kubera impamvu z’umutekano, birinda al shabab, aho bavuga ko byaba binafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagiye bigabwa mu gihugu cyabo nko ku nyubako y’ubucuruzi ya Westgate, n’ubwo iki gihugu nta bimenyetso cyabitangiye.

         Inkambi y’impunzi ya Dadaab icumbikiye abarenga 250 000 akaba ariyo nini ku isi


Amazina
E-mail
Igitekerezo