Imyigaragambyo y’impunzi z’abanyecongo zicumbikiwe mu Rwanda yabaye ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 22 Gashyantare 2018 imaze guhitana impunzi 5 mu bigaragambyaga, abandi 20 muri bo barakomeretse, ndetse inakomerekeramo abapolisi 7 mu bashakaga kuyihosha.

 

By Ubwanditsi | Views : 26313 | Kuya 02-23-2018 11:54



Kuwa kabiri w’iki cyumweru, zimwe mu mpunzi z’abanyecongo zicumbikiwe mu Rwanda zigera kuri 500 zasohotse mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, zerekeza ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) muri kano gace, zisaba kongererwa amafaranga yo kubaho zitwaje ibyuma, inkoni, amabuye n’ibindi bikoresho bifasha mu mirwano.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko mu rwego rwo kubahiriza amategeko n’umutekano w’abaturage byabaye ngombwa ko hakoreshwa ingufu za leta mu guhosha iyo myigaragambyo, kuko impunzi zagaragaje kutumvira abayobozi.

Nyuma yaho Polisi y’u Rwanda igerageje guhosha imyigaragambyo ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 22 Gashyantare maze igashyamirana n’impunzi, Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP Théos Badege yagize ati :

Muri uko guhosha imyigaragambyo, Hapfuye impunzi 5 mu bigaragambyaga abandi 20 barakomereka, ndetse hanakomereka abapolisi 7”.

Kugera ubu 15 mu bari bayoboye iyo myigaragambyo batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Bamwe mu bigaragambyaga bamaze gusubira mu nkambi y’impunzi ya Kiziba.

Iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane icyateye iyi myigaragambyo n’abari bayirangaje imbere niba nta kindi kihishe inyuma.

             Karongi : Impunzi 5 zaguye mu myigaragambyo, abapolisi 7 barakomereka 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd