Ubwo yari mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo mu muhango w’irahira ry’abayobozi bashya, Perezida Paul Kagame yavuze ko yiteguye gutanga ikiguzi icyo aricyo cyose ku bahungabanya umutekano w’igihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 6468 | Kuya 11-15-2019 16:47



Kuri uyu wa kane tariki ya 14 ugushyingo 2019 mu ngoro y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda ku Kimihurura habereye irahira ry’abayobozi bashya barimo Jenerali Patrick Nyamvumba wakuwe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo agirwa minisitiri w’umutekano, minisiteri yari imaze igihe kigera ku myaka 3 yarakuweho, Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe minisitiri w’ibidukikije nyuma yo kuba ambasaderi mu Burusiya, Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe minisitiri wa siporo, Ignatienne Nyirarukundo wagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Edouard Bamporiki wagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Muri uyu muhango hanarahiye abayobozi bakuru b’ingabo bashya, Jenerali Jean Bosco Kazura wagiye kuri iri peti avuye kuri jenerali majoro ahita anagirwa umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali fred Ibingira wongeye kugirwa umugaba mukuru w’inkeragutabara, Jenerali majoro Innocent Kabandana wagizwe umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara na Liyetona Jenerali Jacques Musemakweli wagizwe umugenzuzi mukuru wa RDF.

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke nyuma y’ibitero bimaze iminsi bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda :

Muraza kutubona! twiteguye gutanga ikiguzi icyo aricyo cyose ku bahungabanya umutekano w’u Rwanda ku buryo n’uzabigerageza bigomba kumuhenda ku rwego rwo hejuru, Ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa, ababikora bakwiye kwitandukanya nabyo hakiri kare, abatazabikora Tuzabashyira aho mukwiye kuba, nta kabuza”.

Aya magambo Perezida Paul Kagame ayatangaje nyuma y’iminsi 6 Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madamu Victoire Ingabire atangaje ko asezeye mu ishyaka FDU-Inkingi, ndetse avuga ko atagifatanyije n’ihuriro rya P5, kuko yahise anatangiza irindi shyaka ryitwa DALFA ryiyemeje kugendera ku mahame n’amategeko bigenga amashyaka mu gihugu imbere. Ni nyuma kandi y’iminsi 6 abarwanyi ba FLN bigambye igitero bakoreye mu murenge wa Bweyeye akarere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda bagasakaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iminyago bavuga ko bambuye RDF.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd