Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cy’ubuyapani kuri iki cyumweru, Umushumba wa kiriziya gaturika ku isi papa François yasuye uduce twa Nagasaki na Hiroshima twatewemo ibisasu kirimbuzi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, avuga ko ibyagatunze abaturage bishorwa mu kubarimbura, asaba kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.

 

By Ubwanditsi | Views : 10332 | Kuya 11-24-2019 17:41



Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019, papa François yasuye uduce twa Nagasaki na Hiroshima, utu duce tukaba twaratewemo ibisasu kirimbuzi mu mwaka w’i 1945 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bikahasiga ubuzima n’ibintu bikangirika ku buryo bukomeye.

Muri uru ruzinduko papa François yatangiriye mu gace ka Nagasaki akarukomereza Hiroshima yasabye ko harwanywa ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi :

amahoro n’ituze mpuzamahanga ni ibintu bikwiye guharanirwa, ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara cyangwa n’ibindi bikoresho bya kirimbuzi ntabwo ari igisubizo kirambye, isi y’ubu ama miliyoni y’abana n’imiryango babayeho mu buzima bubi butari ubwa kimuntu, amafaranga yakabatunze akabateza n’imbere ashorwa mu kugura intwaro zo kubarimbura, nta kabuza ko amarira yabo agera k’Uwiteka ”.

Tariki ya 09 Kanama 1945 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, leta zunze ubumwe z’Amerika zateye mu gace ka Nagasaki mu Buyapani igisasu kirimbuzi. Iki gisasu cyaje gikurikira ikindi nacyo cya kirimbuzi cyari cyabanje guterwa mbere y’iminsi 3 mu gace ka Hiroshima kigahitana abantu basaga 78.000, bikaba intandaro yo gutsindwa k’Ubuyapani mu ntambara ya 2 y’isi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd