Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Pierrot Karuba umuyobozi w’ubwoko bw’abanyendu uri Uvira yagereranyije guverinoma iyobowe na Félix Tshisekedi n’umwana w’uruhinja, mu gihe Moise Nyarugabo umudepite watowe mu karere ka Minembwe we yavuze ko leta ya Tshisekedi iteye isoni n’agahinda mu gihe yumvako ibibazo by’igihugu cyabo bizakemurwa n’amahanga.

 

By Ubwanditsi | Views : 10227 | Kuya 11-09-2019 18:46



Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, gitambuka kuri BBC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo nyuma y’ubwicanyi, ubusahuzi n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa amoko atandukanye y’abanyecongo cyane cyane ubwoko bw’abanyamurenge mu karere ka Minembwe aho ubu bugizi bwa nabi buri gukorwa na Mai Mai.

Mu gusobanura imiterere y’iki kibazo Moise Nyarugabo, umudepite mu nteko ishinga amategeko ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, watowe mu karere ka Minembwe yibajije ibibazo byinshi :

Impamvu ingabo za Congo zitarasa Mai Mai, kubera iki Congo idakora akazi kayo? Kubera iki leta ya Congo itarasa mai mai? Kuki iyi leta itagarura umutekano? Kubera iki ingabo zidahagarara hagati y’abarwana? Ibi nabyo ni ukubera u Rwanda? Ikibazo ntigikwiye kubarwa ku Rwanda kuko Mai Mai niyo iri kurasa ku banyamurenge, ishyigikiwe n’abavuye hanze, abo tuzi ni RED- Tabara, FNL na FOREBU abo barazwi baragaragara, n’abandi tuzabona babihishe inyuma nibagaragara tuzabamagana. Kubera iki ingabo z’ibindi bihugu zambuka? leta cyangwa igisirikare by’igihugu biba birihe? Leta yacu iteye isoni n’agahinda, ibibazo byacu bigomba gukemurwa na leta ntikomeze kubiterera abanyamahanga. I Minembwe abakiriho ni ukwirwanaho ku giti cyabo kuko leta ntacyo ikora “.

Pierrot Karuba umuyobozi w’ubwoko bw’abanyendu uri Uvira yavuze ko nta munyecongo uruta undi, ndetse atunga agatoki leta y’u Rwanda:

Nta mukongomani uburusha uwundi, abashaka amahoro y’uburasirazuba bwa Congo ni bikure mu bipfunsi bya leta y’u Rwanda, intambara z’i Murenge zirimo leta ya Congo, u Rwanda n’u Burundi, tugomba kubamagana nkabagambanyi kuko mwumva ko abo mubwira badasesengura, kubwira abantu nk’ubwira abana bato kandi ari bakuru, abanyamurenge benshi bagiye bamagana intambara zagiye zishozwa kuri Congo, umuti ni uko abantu bava mu kwaha kw’ababakoresha bakemera amafuti ndetse bagasaba imbabazi, guverinoma ya Tshisekedi  igaragara nk’uruhinja nisabe imbabazi kuba yaratekereje kugarura ingabo z’u Rwanda muri Congo itayobewe ko rufitanye ikibazo n’ubugande kandi bose bakaba bagiye kuhagaruka kandi barigeze kuharwanira nubu bikaba bishobora gusubira, umuti ni uko abantu bakwicara bakaganira byakwanga igisirikare cya Congo kigakemura ibibazo kuko kibishyizemo ubushake kikava mu kwaha kwa bamwe byakemuka ".


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd