Abenegihugu b’Uburundi baravuga ko umwicanyi ari nkundi ntawukwiye gukingirwa ikibaba akwiye kuryozwa ibyo yakoze, kandi buri wese afite uburenganzira bwo kwibuka abe, bagahamya ko abagize uruhare mu kwica abarundi bose bagezwa imbere y’ubutabera bitagomba kugarukira gusa ku bishe Perezida Melchior Ndadaye.

 

By Ubwanditsi | Views : 7833 | Kuya 10-26-2019 16:53



Perezida Melchior Ndadaye yishwe ahotowe n’igisirikare cy’Uburundi mu ijoro ryo kuwa 20 ushyira 21 ukwakira 1993 hagamijwe ku mwambura ubutegetsi yari amazeho iminsi 102 kuko ariwe perezida wa mbere wari witorewe n’abaturage kuya 01 kamena. Nyuma y’urupfu rwe yasimbuwe na Perezida Petero Buyoya ushinjwa uru rupfu, maze mu gihugu hatangira ubwicanyi bushingiye ku moko kugera magingo aya. 

Mu kiganiro cyatambutse kuri BBC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 ukwakira 2019, abenegihugu b’uburundi bagizweho ingaruka n’ubwicanyi n’imvururu byakurikiyeho bagaragaje intambwe bamaze gutera mu guharanira uburenganzira bwabo ndetse ntibatinya gushimangira ko ibibazo byose biri mu Burundi batabura ku bishyira ku mutwe w’uwishe Perezida Melchior Ndadaye.

Nyuma y’imyaka 9 Perezida Ndadaye yishwe, mu mwaka wa 2002 umugore we, umugore w’uwari ukuriye itegekonshinga ry’Uburundi Kalibwami Faustin n’abandi 4 babari mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi bicanwe na perezida, uko ari 6 batangije umuryango bahuriyemo nk’abapfakajwe na politiki bagamije guharanira uburenganzira bwabo no gufatana mu mugongo, kuri ubu uyu muryango ukaba waragutse aho ugeze mu banyamuryango barenga 150 bose bapfakajwe na politiki mu bihe bitandukanye aho basaba ko umuco wo kudahana wokamye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1962 waranduka burundu.

Adele Ayishakiye umuyobozi w’iri shyirahamwe ry’abapfakazi n’imfumbyi yavuze ko umubare wabanyamuryango ukomeje kwiyongera kandi ko ntavangura iryo ariryo ryose bashingiraho ko umuntu ari nkundi, hari abapfakajwe cyangwa bagizwe imfubyi na politiki mu 1965, 1972, 1993 n’abandi, aho yanibukije ko uyu muryango wabo utari ishyaka rya politiki.

Ayishakiye yashimye ubutegetsi bwa Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza aho yagize ati :

iyo bigeze kwibuka aradufasha, akaduhuriza hamwe, tukabasha kwibuka imiryango yacu, yadushyiriyeho komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge kandi aha buri wese uburenganzira bwo gutanga ubuhamya bwibyabaye bigafatwa bikabikwa, ikindi ni uko abapfakajwe babaha imfashanyo uhereye kubo mu 1972. Gusa turasaba ko byajya mu itegeko bikazahoraho imiryango ntisiragire ikurikirana ibigomba gukorwa ”.

Maitre Fabien Sagatwa, umunyamategeko uburanira imiryango y’abiciwe yavuze ko 

urubanza rwa mbere rw’abishe Perezida Ndadaye rwatangiye mu 1998 rucibwa 1999, kandi ko batanejejwe icyo gihe n’imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga kuko hafashwe gusa abasirikare bato bato ariko abo hejuru ntibafatwe kandi nabo bakaburana bidegembya kandi bashinjwa ibyaha bikomeye byo kwica umukuru w’igihugu.

Aha yatanga urugero rw’umupolisi wari watangiye gukora iperereza neza waje kwicwa hagashyirwaho abakingira ikibaba abarugizemo uruhare kuko aribo bahise bajya ku butegetsi. Sagatwa yavuze ko bajuriye ariko ntibyagira icyo bitanga. Abashyize mu bikorwa ubwicanyi nibo bahanwe mu gihe ababatumye bakidegembya. 

Uyu munyamategeko yagize ati:

Ni imanza 2 ariko ziri mu rukiko rumwe harezwe abishe abanyapotiki bose harimo na Perezida Ndadaye, uwabishe ni umwe. Bishwe n’umuntu wakurikije itegekonshinga kuko uko bakurikiranaga mu nzego z’ubutegetsi niko bishwe, hakurikiyeho ukuriye constitution. Abishe Ndadaye barashinjwa imvururu zose zakurikiye mu burundi “.

Elimu Tiyame, wunganira Petero Buyoya uyoboye urutonde rw’abivuganye Ndadaye yatangaje ko urupapuro rw’ubutumire bahawe rutandukanye nuruta muri yombi umukiriya we, yongeraho ko yimwe uruhushya rwo kujya mu Burundi kuko yagiye ku biro by’abahagarariye inyungu z’iki gihugu mu Bufaransa akabwirwa ko atemerewe kuhakandagiza ikirenge, ashimangira ko kugeza ubu nta na dossier ishinja Buyoya bafite.

Fabien Banshiryanino umushingamateka wigenga mu Burundi yavuze ko kuwa mbere w’iki cyumweru yari yagiye kwibuka abana barenga 154 biciwe mu ishuri ryo mu Kirimba , agaya kuba abategetsi b’igihugu cy’Uburundi batarabyitabiriye, 

 “ aba bishwe n’umuyobozi wabo afatanyije n’abo bakoranaga , ubwicanyi bwarabaye ahantu henshi mu gihugu nko muri Bugendana, Buta, Icyeza, Musigati, Mukibyuka haguye abarenga 300, muri Taba mu ntara ya Gitega. Ubutegetsi nti buri gukora neza ngo buri wese akurikiranwe kuko hari n’ibimenyetso by’uko hari n’abantu bo muri CNDD-FDD nabo bagize uruhare mu bwicanyi n’ubwo bari batarajya mu butegetsi, hari abishwe n’abasirikare ba leta n’abishwe n’inyeshyamba. Inyeshyamba zishe abatutsi, abasirikare bari mu butegetsi bica abahutu, umwicanyi ni umwicanyi bose nibakurikiranwe kandi abapfuye bose bibukwe. N’abari mu butegetsi ubu bari mu bagomba kuzakurikiranwa “.

Ese ubutabera buzashoboka kuri bose hari abaregwa bari mu butegetsi bw’u Burundi?!

Ndadaye yishwe n’abasirikare b’igihugu ariko hari n’abaturage bishwe n’inyeshyamba za CNDD - FDD buri wese akwiye ubutabera.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd