Gahunda ya minisitiri w’intebe w’ubwongereza yo gukura iki gihugu mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ikomeje gutambamirwa, nyuma y’abadepite, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ukwakira 2019 perezida w’inteko ishingamategeko y’ubwongereza yunze mu ry’abadepite.

 

By Ubwanditsi | Views : 5397 | Kuya 10-21-2019 19:21



Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza John Bercow kuri uyu wa mbere yunze mu ry’abadepite ku cyemezo cyo kongera gutora kuri gahunda yo kuvana iki gihugu mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

John Bercow yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko itakongera kuganira cyangwa gutora kuri icyo kibazo kuko byaba ari ukwisubiramo no kudakurikiza gahunda.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abadepite ntibashyigikiye gahunda ya Boris Johnson, minisitiri w’intebe w’ubwongereza yo gukura iki gihugu mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.

Mu cyumweru gishize, Boris Johnson yumvikanye n’ibihugu 27 kuri gahunda yo gukura Ubwongereza mu muryango w’Uburayi ariko abadepite batora ko baba baretse gushyigikira ibyo yumvikanye na bo kugeza igihe hazasohokera itegeko rigena uko Ubwongereza buzava muri uwo muryango nyuma y’igihe runaka.

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Jeremie Hunt, mu cyumweru gishize yari yatangaje ko Chancellor w’Ubudage Angela Merkel yagaragaje ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi witeguye kongera kuganira kuri gahunda y’ubwongereza yo kuva muri uwo muryango.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd