Igisirikare cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje kuri uyu wa kane tariki ya 31 ukwakira 2019 ko cyagabye ibitero bikaze ku nyeshyamba zo mu mutwe wa ADF uherereye mu ntara ya kivu y’amajyaruguru.

 

By Ubwanditsi | Views : 7728 | Kuya 10-31-2019 17:48



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 31 ukwakira ahitwa Beni, mu ntara ya kivu y’amajyaruguru, umuvugizi w’igisirikare cya FARDC jenerali majoro Leon Kasonga yavuze ko kuva mu ijoro ryo kuwa 29 ukwakira uyu mwaka bari kugaba ibitero bikaze ku nyeshyamba zo mu mutwe wa ADF mu gace ka Beni.

Kasonga yatangaje ko bari guhangana kuburyo bukomeye n’imitwe y’inyeshyamba iri muri kivu y’amajyaruguru mu duce twa Beni, Butembo na Lubero, ADF n’imitwe ya Mai-Mai ndetse no muri kivu y’amajyepfo.

Uyu muvugizi w’igisirikare yashimangiye ko bafite ibyangombwa byose kugirango barandure iyi mitwe iri ku butaka bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo kugirango abaturage bongere babone amahoro, yongeyeho ko bafite kandi ubufasha bwa MONUSCO.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd