Umukino waberaga i Kigali wahuzaga u Rwanda na Cameroon kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2019, urangiye u Rwanda rwongeye gutsindwa igitego 1 kuri 0. Akaba ari imikino yo guhatanira itiki yo kuzakina igikombe cy'Afurika.

 

By Ubwanditsi | Views : 4221 | Kuya 11-17-2019 17:56



Uyu mukino wabereye i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda kuva isa 18h00 ku isaha y’i Kigali.

Mbere y’uyu mukino, Cameroon yahabwaga amahirwe agera kuri 50% yo kuba yatsinda, U Rwanda 20% kuba rwatsinda na 30 % byo kuba aya makipe yanganya.

Umukino ubanza wo guhatanira kuzakinira igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2 kuri 0, mu gihe Cameroon yanganyije na Cape Verde.

Mbere y’uyu mukino kandi Mozambique niyo yari iyoboye iri tsinda F n’amanota 3, Cape Verde ku mwanya wa 2 n’inota 1, Cameroon ku mwanya wa 3 n’inota 1, u Rwanda ku mwanya wanyuma nta nota na rimwe.

Ku munota wa 71 ikipe ya Cameroon yabonye igitego cya mbere kinjijwe na Nicolas Ngamaleu ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi Nisalike na Rwatubyaye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd