Mu kiganiro abayobozi b’intara y’uburengerazuba, abakuriye ingabo na polisi bagiranye n’abaturage kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019, babijeje umutekano. ukuriye ingabo muri iyi ntara yemeza ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda, ariko ko ibyabagenzaga batabigezeho.

 

By Ubwanditsi | Views : 4095 | Kuya 11-15-2019 10:11



Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 08 rishyira kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi, mu ntara y’uburengerazuba hagabwe igitero, nyuma y’amasaha make kigambwa n’abarwanyi b’umutwe wa FLN ndetse bakwiza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iminyago bavuga ko batse RDF.

Kapiteni Herman Nsengimana umuvugizi wa FLN mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati :

Mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira 9, Sa sita z’ijoro kugera sa munani n’iminota 5, mu gihe cy’amasaha 2 n’iminota 5, twateye ku birindiro bya RDF bibamo abasirikare bagera kuri 80 kuko bashakaga kudusanga mu birindiro byacu, twarwanye tubakura mu birindiro byabo byari byegeranye n’ibyacu ndetse tubambura ibikoresho birimo imbunda nini n’into zigera ku 8, amakarito y’amasasu, ibikapu birimo imyenda ya gisirikare. Twishe abasirikare babo 20, twe dupfusha umwe, twamenye amakuru ko amburance yabo yatwaye inkomere 9. Nta muturage wahagiriye ikibazo kuko ntacyo dupfa nabo, yaba abasirikare cyangwa na polisi nabo ntacyo dupfa icyo dushaka n’uguharanira uburenganzira bwacu”.

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo, ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba, ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri iyi ntara basuye abaturage bo muri uyu murenge wa Bweyeye maze barabahumuriza, bababwira ko bafite umutekano ariko kandi bakwiye no kuba maso bakamenya ababagenderera batazi.

Munyentwari Alphonse, Guverineri w’intara y’uburengerazuba mu kiganiro yahaye abaturage yagize ati :

Dufite ikizere ko umutekano igihugu gifite kizakomeza kuwugira, abaturage mukwiye kugira uruhare mu mutekano wanyu mukamenya abambuka kandi mukamenya amakuru y’abinjira muri nyungwe mutazi “.

Jenerali majoro Alexis Kagame, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera mu ntara y’uburengerazuba yashimye ubufatanye bw’abaturage n’ingabo, ahamya ko umwanzi yateye ku birindiro by’ingabo za RDF :

Turashima abaturage ko abenshi mu bafashwe bafashwe namwe,  turashima ubufatanye bwanyu abaturage n’ingabo, umwanzi yambukiye mu mazi hanyuma banyura Nyamasheke binjira muri Nyungwe, bashakaga gukora ibikorwa bibi ariko ntibyabashobokeye, abo banzi mwumva bacumbikiwe n’ibihugu byibituranyi, ejo bundi umwanzi yateye position(ibirindiro) ya hano muri Bweyeye ariko ibyo bari bagamije ntibabigezeho”.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Bweyeye waganiriye n’itangazamakuru yagize ati :

twebwe twararyamye twumvaga nta kibazo umutekano uhari, hanyuma mu ijoro ryo kuwa kane nka sa sita z’ijoro twumva amasasu, twaricaye turatuza ntabwo twigeze tuva mu nzu, amasasu yamaze nk’isaha n’igice yumvikana, kubera ko yari menshi cyane twongeye kuryama ari uko atuje”.

Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari 5 twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe, kandi ugahana imbibi n’igihugu cy’uburundi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd