Ahagana ku isaha ya sa saba mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 08 rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 09, nibwo ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yahagurutse I Kigali n'indege ya Ethiopian Air lines yerekeza mu gihugu cya Zambie aho igomba gukina n'ikipe yaho ya Zanaco FC mu mikino ya CAF.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 20643 | Kuya 02-09-2017 09:27Umukino uzahuza APR FC na Zanaco FC uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017.  

Abakinnyi 18 APR FC yahagurukanye : 

Abazamu :

 • Emery Mvuyekure
 • Kimenyi Yves

Ba myugariro :

 • Rusheshangoga Michel
 • Emmanuel Imanishimwe
 • Ngabo Albert (C)
 • Rugwiro Herve
 • Faustin Usengimana
 • Aimable Nsabimana

Abakina hagati :

 • Yannick Mukunzi
 • Imran Nshimiyimana
 • Djihad Bizimana
 • Benedata Janvier
 • Maxime Sekamana
 • Patrick Sibomana
 • Fiston Nkinzingabo

Ba rutahizamu :

 • Issa Bigirimana
 • Onesme Twizerimana
 • Nshuti Innocent
Kuri uru rutonde ntihagaragaraho Habyarimana Innocent ukina imbere ku ruhande ndetse na Mwiseneza Djamal nawe ukina imbere ku ruhande rw’iburyo.  

Habyarimana Innocent aherutse gukora ubukwe (gusaba) muri weekend ishize kuwa Gatandatu, akaba atarabonye umwanya wo kwitegurana n'abandi bakinnyi.  


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd