Mu mwaka w’i 1897, abanyecongo bagera kuri 267 bakuwe mu gihugu cyabo bajyanwa nk’abacakara mu gihugu cy’u Bubiligi, bahageze, abakoloni bari babazanye babamurika mu imurika ryari ribaye muri icyi gihugu kugirango abazungu barebe umwirabura uko asa, hanamuritswe kandi inyamaswa, ibihingwa n'ibiti bari bakuye muri Congo.

 

By Ubwanditsi | Views : 4536 | Kuya 11-30-2019 20:01



Mu nkengero z'umujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi mu gace bita Tervuren hubatswe ingoro ndangamurage y'Afrika yo hagati yatangijwe hamaze kuba imurikwa ryari ririmo abirabura b'abanyecongo, bari bazanywe nk'abacakara, bageze mu Bubiligi, abakoloni bari babazanye babamurika mu imurika ryari ribaye muri icyi gihugu kugirango abazungu barebe umwirabura uko asa, bamuritse abanyecongo bagera kuri 267, inyamaswa, ibihingwa n'ibiti bari bakuye muri Congo.

Emeline Uwizeyimana na Dantes Singiza, abanyarwanda akaba n’abakozi muri iyi ngoro ndangamurage, mu kiganiro bagiranye na BBC bagarutse ku mazina y’abanyecongo yashyizwe muri iyi ngoro nyuma yo kugwa mu bucakara.

Emeline Uwizeyimana :

Ndahera kucyo mbona kuri nge ari ingenzi cyane, nkahano harimo urukuta rwanditseho amazina y’abantu 1508 ni ababiligi bose, baje muri Afurika igihe cy’ubukoloni, muri Congo, mu Burundi no mu Rwanda, hari abaje mu ntambara, hari abaje baje gucuruza, hari abari baje mu mirimo itandukanye, bose banditse ku rukuta bafatwa nk’intwari z’igihugu cy’ububiligi. Ariko nko kuri twebwe abanyafurika, ntabwo aribo gusa basize ubuzima bwabo igihe cy’ubukoloni, hari n’abanyafurika, hari abanyarwanda, abarundi ndetse n’abanyecongo benshi nubwo twe tutazi amazina yabo bose ariko barahari, icyabayeho rero ni uko twamenye amazina y’abantu 7 nayo akabasha kujya ku rundi rukuta kugirango byerekane ko hari abantu basize ubuzima bwabo mu gihe cy’ubukoloni kandi nabo ari abanyafurika”.

Dantes Singiza :

1897, abanyecongo bazanywe ari umudugudu wose ugizwe n’abantu 267, abo bantu bamurikwaga ku manywa bari muri uwo mudugudu wubatswe kuri ubu butaka, kugirango berekane uko babayeho muri Afurika, muri abo 267 abagera kuri 7 bahasize ubuzima, bamurikwaga nk’abaturage basanzwe ariko bamurikwaga bameze nk’inyamaswa, nkuko inyamaswa zimurikwa, mu ma parike cyangwa se muzindi nyubako zabigenewe, umunyafurika yafatwaga nk’inyamaswa abo rero bamuritswe nk’izindi nyamaswa z’inkazi nkuko zamurikwaga icyo gihe, muri iryo murikagurisha hanamuritswe ibihingwa n’inyamaswa ziriho n’izari zarapfuye harimo intare n’ingwe nkuko izo zamuritswe niko n’abo bantu bamuritswe. Kuko icyo gihe mu myemerere yariho hariho itandukaniro mu bantu umwirabura ntiyafatwaga nk’umuzungu yafatwaga nk’inyamaswa. Abo banyecongo 7 bashyinguye kuri Paroise mutagatifu yohani wi terivire mu gihugu cy’ububiligi”.

Muri iyi ngoro ndangamurage harimo ibintu bigera ku bihumbi 120 byakuwe muri Afurika, ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari ibintu 3000 byavanywe muri iki gihugu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd